Maria
Rønberg
Mu majyaruguru, Nordjylland
Ku Kigo cyita ku mpunzi muri Danmark (DRC Danish Refugee Council), wowe impunzi cyangwa ufite amateka yatumye ubwoko ukomokamo bukandamizwa ushobora kubona ubufasha binyuze mu mahuriro magari dufite atandukanye.
Ibyo dukora byose tubifashwamo n’abakorerabushake bityo bigatuma ubufasha uhabwa bujyana n’ubwo usanze bushoboka muri icyo gihe bitewe n’abakorerabushake bahari n’ibyo wifuza gufashwamo.
Abakorerabusghake ni bantu ki?
Abakorerabushake ni abantu biyemeza kugufasha wowe n’umuryango wawe mu bijyanye n’ubuzima bw’inaha muri Danmark.
Umukorerabushake ntaba akorera Leta cyangwa inzego z’ubuyobozi kandi nta mushahara agenerwa.
Umukorerabushake ashobora kugufasha ukigera bwa mbere muri Danmark cyangwa se uhamaze igihe.
Umukorerabushake asabwa kugira ibanga, bityo ukaba utagomba kugira impungenge zo kumubwira ibyo wifuza birebana n’ubuzima bwawe bwite mu gihe biri ngombwa.
Dufite abakorerabushake benshi ahantu hatandukanye muri Danmark bashobora kugufasha mu bintu bitandukanye.
Duhamagare cyangwa utwandikire twumve ubufasha n’inkunga bibasha kuboneka hafi y’aho uherereye.
Bishobora kuba ari ukwiga ikidanishi cyangwa gukora imikoro yo ku ishuri mu rugo hamwe n’abana bawe,
Ushobora kandi gufashwa no kugirwa inama k’uburyo bwo gusaba akazi, kwandika CV, gusaba kwiga, gusobanukirwa ibya e-Boks,kubona MitID n’ibindi byinshi.
Ahantu henshi kandi hari n’uburyo bw’imyidagaduro bwakunezeza n’umuryango wawe nko gutemberera ahantu hashimishije, guhura no gusangira n’abandi cyangwa gukina nabo kandi muri uko gutembera ushobora no kubaza abakorerabushake ibibazo wifuza kubabaza.
Biroroshye kubona igikorwa gishoboka kikwegereye uhamagaye umwe mu bantu bacu bari muri ako gace uherereyemo.
Maria
Rønberg
Mu majyaruguru, Nordjylland
Cecilie
Broundal
Mugace ko hagati, Midtjylland
Tatiana
Rusuberg
Mu majyepfo, Syddanmark
Sara Nora
Koust
Mu gace ko mu murwa Mukuru, Hovedstaden
Kristine
Bjerre
Mu gace ka Sjælland na Bornholm
Ushobora kwitwaza umukorerabushake akagufasha mugihe ugize impamvu ituma ukenera guhura n’abayobozi.
Aba bashobora kuba ari nk’abayobozi b’inzego z’ibanze aho utuye, abashinzwe amategeko agenga umuryango, Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Denmark cyangwa se inzego z’ubuzima.
Umukorerabushake muhura mbere y’uko uhura n’abayobozi, akanaguherekeza akagufasha gusubiza mu gihe barimo bagira ibyo bakubaza.
Ubwo umukorerabushake agufasha gusobanukirwa neza ibyo urimo, kumva ibyo bavuga akanagufasha gusubiza ibibazo bakubaza.
Nyuma akanagufasha mu bikurikiraho nyuma yo kuvugana n’abayobozi.
Soma ubundi busobanuro busumbyeho kuri uru rubuga: Bisidderkorpset.
Mu gihugu hose: Hamagara cyangwa wandikire Bisidderkorpset.
Bisidderkorps
60268002
Mu nama zitangwa n’abakorerabushake urugero twavuga nko gusaba uruhushya rwo gutura, ibijyanye n’amafaranga, ibijyanye n’icumbi n’ibindi by’ubuzima bwa buri munsi mu muryango.
Ushobora kandi no gufashwa mu gusoma no gusobanukirwa amabaruwa n’ibyemezo by’inzego za Leta, ukanayoborwa mu gihe hari ibyo utumva neza cyangwa hari ibyo wifuza gucyemurirwa n’ubuyobozi bitewe n’ikibazo ufite.
Igihe cyose ufite ikibazo icyo ari cyo cyose watugana tukagufasha, ibyo tudashoboye gusubiza tukakuyobora aho babigucyemurira.
Soma ubundi busobanuro busumbyeho kuri uru rubuga (Frivilligrådgivningen): Frivilligrådgivningen.
Frivilligrådgivningen
København
Frivilligrådgivningen
Aarhus
Frivilligrådgivningen
Odense
Frivilligrådgivningen
Ringsted
Frivilligrådgivningen
Haderslev
Frivilligrådgivningen
Aalborg
Frivilligrådgivningen
Holstebro
Aho basaba ubufasha wowe nk’umubyeyi ushobora gusaba kwishyurirwa amakorona 1,000 ku mwaka noneho abana bari munsi y’imyaka 17 bakifatanya n’abandi bangana mu ihuriro ry’ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro.
Ibyo bishobora kuba ari umupira w’amaguru, abavumbuzi (spejder), ubugeni, koga cyangwa umuziki.
Ni ngombwa ko wowe cyangwa undi mubabyeyi biga cyangwa badafite akazi, mubona amafaranga agenerwa abanyeshuri, mubona amafaranga agenerwa abadafite akazi kabahemba, cyangwa amafaranga ya pansiyo y’imburagihe.
Aho kandi banatanga ubufasha ku bana b’impunzi badafite cyangwa batabana n’ababyeyi.
Ushobora gusabira hano ibijyanye n’imyidagaduro: Fritidspuljen.
Ugize ikibazo cy’uburyo wasaba, wakwifashisha Fritidspuljen.
Fritidspuljen
Tirsdag og fredag kl. 9-17
Kuri paji yacu ya facebook ushobora kubona ubufasha ku mikoro yo gukorera mu rugo utahavuye. Ishobora kuba iy’ibyo mu mashuri abanza kubana bawe. Ushobora no kubona ubufasha ku mikoro yo murugo niba wiga mamashuri yisumbuye, ay’indimi cyangwa kaminuza.
Soma ubundi busobanuro busumbyeho kuri uru rubuga: Online Lektiehjælp.
Ushobora kuba umunyamuryango wa gurupe yacu kuri Facebook Facebook DRC Lektiehjælp online.
Umaze kuba umwe mubagize gurupe yacu kuri facebook, ushobora kuhandika ugasobanura ubufasha wifuza.
Ugize ikibazo kubijyane nabyo wabaza umuyobozi w’iyo porogaramu witwa Michelle Toft.
Kurubuga rwacu rwa facebook wahabona umukorerabushake ugufasha kwihugura mururimi akaba yagufasha kuvuga neza ikidanwa.
Soma ubundi busobanuro busumbyeho kuri uru rubuga: Online sproghjælp.
Ushobora kuba umunyamuryango wa gurupe yacu kuri facebook Facebook DRC Sproghjælp Online.
Umaze kuba umwe mubagize gurupe yacu kuri facebook, tugushakira umukorerabushake uguhugura mu kidanwa.
Ugize ikibazo kubijyane no kwihugura mu kidanwa kuyakure wabaza umuyobozi w’iyo porogaramu witwa Michelle Toft.